Quantcast
Channel: Techrwanda » Community
Viewing all articles
Browse latest Browse all 26

Rulindo: Ibyangombwa 7 bigiye gutangirwa kuri telefoni n’urubuga irembo

0
0

m_2a

Abayobozi b’imidugudu 494 bo mu Karere ka Rulindo n’abahagarariye amadini n’amatorero, basobanurirwa uburyo bushya bwo kubona serivisi hifashishijwe Telefoni.

 m_2b

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kangwagye Justus avuga ko Irembo riziye igihe kuko rizafasha abaturage kubona serivisi vuba kandi byoroshye.

Urubuga irembo ni urubuga rwa Leta rwashyiriweho abaturage kugirango ruborohereze kubona vuba, kandi ku buryo bwizewe ibyangombwa basabaga mu buyobozi.

Kuri uyu wa gatatu, Tariki 9/12/2015 Abakozi bakoresha urubuga rw’itumanaho ‘‘Irembo’’ hakoreshejwe telephone zigendanwa ROPL (Rwanda Online Platform Limited), bagiranye inama kuri Guest House ya Shyorongi n’abayobozi b’imidugudu 494 bo mu Karere ka Rulindo n’abahagarariye amadini n’amatorero, babasobanurira uburyo bushya bwo kubona serivisi hifashishijwe urubuga rwa Interineti, kwishyura bikanyura muri Tigo cash.

Ibi bikazazanira inyungu abaturage kuko batazongera gusiragira cyangwa ngo batakaze amafaranga y’ingendo n’igihe byabatwaraga basaba ibyangombwa mu buyobozi kuva mu mudugudu kugera ku Karere n’ahandi; mu mwanya bakabaye bakora indi mirimo ibateza imbere.

Nkuko bitangazwa n’umufashamyumvire Ntabwoba Murangwa Jules, urubuga Irembo rutanga ibyemezo 7 bikurikira kuri telefoni ngendanwa:

Icyemezo cy’uko utakatiwe n’inkiko, icyemezo cy’amavuko, icyemezo cy’uko uri ingaragu cyangwa ko wubatse, icyemezo cy’agateganyo n’icyaburundu cyo gutwara ibinyabiziga, icyemezo kisumbuye cyo gutwara ibinyabiziga, n’icyemezo cyo gusaba kugabana ubutaka.

Mbere yo kujya kuri urwo rubuga ugomba kubanza kwiyandikisha ku rubuga ‘‘www.irembo.gov.rw’’, ukandika amazina yawe, nimero z’irangamuntu ihwanye na nimero za telephone yawe ngendanwa na email yawe.

Urubuga Irembo rukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye aribo RTN (Rwanda Telecenter Network ), BDF (Business Development Fund) Tigo cash,  na Banki ya Kigali; aho bibaye ngombwa ibyo bigo bikazajya bifasha abaturage kwishyura serivisi bahabwa; cyangwa kwiyandikisha aho byagoranye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kangwagye Justus nkuko abihuriraho n’abaturage bahatuye, yavuze ko ari amahirwe ku banyarurindo kuko gukora izo ngendo bitoroheraga abaturage bitewe n’imitere y’icyaro kandi bikaba bigiye gushyirwamo ingufu.

Ikigo ROPL cyabasabye gutangira gukoresha urubuga Irembo, bagatanga ubutumwa mu baturage bahagarariye kugira ngo serivisi zitangire zibagereho vuba.

Umuntu azajya ahabwa igisubizo muri telefoni kimubwira kujya gufata icyangombwa ku Murenge atuyemo, kandi ibiciro by’icyangombwa ni ibisanzwe.

Kubona icyangombwa bishobora gufata hagati y’umunsi 1 cyangwa iminsi 3 bitewe n’icyangobwa cyasabwe icyo aricyo.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 26

Latest Images

Trending Articles





Latest Images